Chris Khan Academy

#Rwanda
#kwibuka30
#amateka
U Rwanda rumaze imyaka itandatu n’igice rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

Iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’abasenateri ukorera. Ibumbatiye amateka atandukanye y’imigendekere y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igice cya kabiri cy’amateka yayo.

Mu rugendo rwihariye rw’isaha imwe n’igice, IGIHE yasuye ibice bitandukanye by’iyi ngoro ikusanya bimwe umuntu uyigendereye bwa mbere abasha kwibonera ndetse n’umwihariko uyitandukanya n’izindi zibarizwa mu Rwanda utanga ishusho yimbitse ku mateka akomeye ibitse.

Ukinjira ubona amafoto y’umusirikare w’umugore uteruye umwana n’undi w’umugabo uri kurokora umwana; hagaragaramo kandi ifoto igaragaza Ingabo za APR zinjira mu Mujyi wa kigali, aho zari zigeze muri Quartier Commercial. Inkuta z’ikaze ku winjiye muri iyi nyubako zikozwe mu migongo ya Kinyarwanda.

Nyuma y’icyo gice cy’itangiriro uwasuye iyi ngoro atemberezwa mu bindi bitandukanye biva imuzi icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uko washyizwe mu bikorwa by’umwihariko, ikibanda ku byaranze Urugamba rwo guhagarika Jenoside bikozwe n’Ingabo za APR ubwo amahanga yari yatereranye abicwaga mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Medard Bashana, yavuze ko igitekerezo cyaje mu 2006, nyuma y’uko hari hamaze kujyaho Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yagize ati “Abantu basuraga ariya mateka y’uko Jenoside yakozwe ariko na none hakabonekamo icyuho cy’uko yahagaritswe. Nyuma hatunganyijwe iyi ngoro itangira kubakwa mu 2010, ari na ko hakusanywaga amakuru n’igishushanyo mbonera cyayo. Imirimo yo kuyubaka yarangiye mu Ukuboza 2017 ari nabwo yatashywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

Yongeyeho ko icyo bashishikariza Abanyarwanda ni ukumenya ko hari ingoro nshya yafunguwe ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, kandi ikaba ifite amateka meza bakwiriye kumenya ndetse bakajya bayisura nta ngingimira z’uko yaba yarashyiriweho abanyamahanga cyangwa iri ahagendwa n’abayobozi gusa.

Ati “Cyari icyuho mu mateka kuko abantu benshi bashoboraga gusura urwibutso ariko bakabura igice cya kabiri, umuntu yabonaga uko uriya mugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa ariko ntabone imbaraga, ubwitange, ubushake no gukunda igihugu byaranze izahoze ari ingabo za APR mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Bakwiriye kuza bagasura iyi ngoro cyangwa se iki gice cya kabiri cy’amateka. Iyi ni ingoro yabo ntabwo ari ukuvuga ngo ni abanyamahanga cyangwa abayobozi bagenda hano gusa ahubwo Umunyarwanda akwiriye kumva ko akwiriye kuza akahasura kuko n’ibiciro biriho biri hasi cyane mu rwego rwo korohereza umwenegihugu n’abandi bahagenda gushobora kuhasura kandi biboroheye.”

hakabonekamo n’urushushanyijeho intwaro nto izi ngabo zarurwanye zifite, ariko zibasha gutsinda urugamba.

*Igice cya gatatu: Cyerekana uko itegeko ryo gutangira kwerekeza mu bindi bice by’igihugu nko mu cyerekezo cy’Uburasirazuba bw’Amajyepfo, icyo hagati ndetse n’icy’Uburengerazuba ryatanzwe. Abo basirikare hakurikijwe itegeko ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, bari bafite inshingano zo kurokora Abatutsi bicwaga n’abahigwaga hirya no hino mu gihugu; gusenya ibirindiro by’umwanzi wari uri gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse akazabona Jenoside yahagaze na guverinoma yari irimo ikora ubwicanyi yakuweho, amahoro yagarutse mu Rwanda.

Uwasuye iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside anabasha kwibonera urugamba rwabereye ku Musozi wa Rebero wabereyeho intambara ikomeye cyane ndetse n’uko wafashwe bigatuma isura y’imirwano mu Mujyi wa Kigali ihinduka kuko habonetse inzira yo kurokoreramo Abatutsi mu bice by’Amajyepfo ya Kigali; ibirindiro biri ahirengeye ku Ngabo za APR ndetse iyo ntsinzi izifasha gutesha Ingabo za Leta yiyitaga iy’Abatabazi ihunga yerekeza mu bice bya Gitarama, ikomereza i Gisenyi na Congo.

Ibyumba bikubiyemo imigendekere y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bifite umwihariko w’amatara yaka bitewe n’inkuru ya buri kimwe; kuva ku mutuku nk’ibara ry’aho Jenoside yarimo ikorwa rukomeye kugeza ku cyatsi nk’ibara rigaragaza amahoro ari naryo ricanwa ahari icyizere ingabo za APR zamaze kwinjira mu gihugu ku bwinshi.

Ibice bimwe na bimwe byayo kandi bigaragaza ubuhamya bw’abakiriho mu mashusho.

Hashyizwemo icyumba cyihariye cyubatsemo ishusho y’Umusozi wa Rebero igaragaza mu buryo bwagereranywa n’amashusho uko gufatwa kwawo kwahinduye isura y’urugamba muri Kigali bigaha ingufu Ingabo zari APR.

Ibyumba by’iyi ngoro bigera kuri 11 bisozwa n’ikigaragaramo gushimira abasivili b’abenegihugu n’abanyamahanga bitanze bakagira uruhare mu guhisha Abatutsi bahigwaga, abayoboye Ingabo za APR babereka ahari abashobora kurokorwa, abirwanyeho n’abazamuye ijwi ryabo muri icyo gihe kitari cyoroshye bavuga ukuri kw’ibyabaga. Hari n’icyumba cyihariye cy’aho abasirikare ba APR muri CND bavuriraga bagenzi babo babaga bakomeretse ndetse n’Abatutsi batabarwaga. Aha habonekamo ibibumbano bibiri by’abasirikare b’abaganga bavura undi uryamye ku gitanda ndetse bafite ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu kumuvura.

Usibye ibi bibumbano n’ibigaragara hanze hari ibindi bibiri by’abasirikare bakiriho babashije kurokora Abatutsi bicwaga. Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside inafite ibice biri hanze bigaragaza ibibumbano bitandukanye birimo ikigaragaza imbunda ya 12.7 mm machine gun iri hejuru y’iyi nyubako yifashishijwe mu gukumira cyane cyane ibitero byabaga biturutse muri Camp GP; icy’umusirikare wunamiye bagenzi be ba APR baguye ku Rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’igikubiyemo amateka yose umuntu aba yeretswe muri iyi ngoro.

9 months ago | [YT] | 1